Iyi serivisi yoroshya uburyo bwo gusaba icyangombwa cy'uruhushya rw'agateganyo igihe cyemejwe nyuma yo gutangazwa n'ibiro by'umwanditsi w'amoko y'ibihingwa.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni Iminsi 2 kandi igiciro ni USD 120.
Ibisabwa:
Nomero ya dosiye kuri dosiye isaba uburinzi bw'agateganyo
Usaba dosiye agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye akurikira kugira ngo ufashe guhabwa icyemezo cy'uruhushya rw'agateganyo:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya Munsi y' Ubucuruzi n'Inganda, kanda kuri Uburenganzira bw'ubuvumbuzi bw'ibihingwa.
Hitamo ''Itangwa ry'icyemezo cy'uruhushya rw'agateganyo'' ku rutonde rumanuka.
Kanda ''Saba'' kugira ngo utangize dosiye.
Shyiramo nomero ya dosiye yo ''Gusaba uburinzi bw'agateganyo'' hanyuma uhitemo niba iyo dosiye yarangije icyiciro cyo gutangaza cy'iminsi 60.
Kanda “Ibikurikira”.
Genzura neza ko amakuru y'usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili ye, kanda mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande ''Ohereza''.
Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho (88….) kugira ngo usaba yishyure kanda ishyura.
Abasaba dosiye bashobora guhitamo uburyo bashaka bwo kwishyura. Ku yandi makuru yerekeye uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Usaba serivisi namara kwishyura, azakira ubutumwa bugufi na/cyangwa imeyili kugira ngo yemeze ubwishyu. Ibiro by'umwanditsi w'amoko y'ibihingwa nibimara kwemeza, azakira ubutumwa bumumenyesha kumanura icyemezo cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili. Naramuka atakiriye ubutumwa bugufi bumumenyesha aho dosiye yiwe igeze mu gihe cy'iminsi 2 y'akazi nyuma yo kuyohereza, yavugisha cyangwa akajya ku biro bya RICA.