Iyi serivisi igenewe abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bifite amoko y'ibimera. Kugira ngo ukoreshe iyo serivisi, ugomba kuba ufite uruhushya rwatanzwe na nyir' ubwoko bw'ibimera, kubera ko ari we ufite uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge w'ubwo bwoko kandi akaba afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi. Iyi serivisi ikoreshwa ku bwoko butandukanye bw'ibihingwa, bitewe n'umubibyi cyangwa uwahimbye ubwo bwoko. Abafite uruhushya rw'umubibyi nibo bemerewe gusaba serivisi.
gutunganya
Igihe cyo dosiye ni iminsi 60 kandi igiciro giterwa n'ingano y’ubwoko bw'igihingwa.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite nomero yabo y'indangamuntu.
Niba usaba asaba mu izina ry'ibigo by'ubucuruzi/imiryango, agomba kuba afite nomero yabo ya TIN.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero yabo ya telefoni na imeyili bikora
Imigereka isabwa:
Amafoto y'ubwoko bw'ibihingwa bugomba kurindwa
Icyemezo gitangwa n'Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB)
Icyemezo gitangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amakoperative (RCA)
Raporo ya DUS
Imigereka itangwa ku bushake:
Indi nyandiko isabwa
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye akurikira kugira ngo ufashe usaba gukora dosiye isaba uburinzi bw'agateganyo:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya Munsi y' Ubucuruzi n'Inganda, kanda kuri Uburenganzira bw'ubuvumbuzi bw'ibihingwa.
Hitamo ''Gusaba uburinzi bw'agateganyo'' ku rutonde rumanuka.
Kanda ''Saba'' kugira ngo utangize dosiye.
Shyiramo amakuru y'usaba. Hitamo icyiciro cy'usaba (Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyigenga). Ojyeramo nomero ya telephone na imeyili.
Kanda buto yanditseho ''Shyiramo amakuru y'ubwoko bw'igihingwa'' kugira ngo wongere amoko y'ibihingwa kuri dosiye.
Shyiraho umubare wa amoko y'ibihingwa usaba yifuza. Ushobora gusuzuma amoko y'ibihingwa ukoresheje akamenyetso k'ijisho no gusiba dosiye iyo ari yo yose ukoresheje akamenyetso k'aho bashyira ''imyanda''.
Shyiramo imigereka ya ngombwa maze ukande ''Ibikurikira''.
Genzura neza ko amakuru y'usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande ''Ohereza''.
Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho (88….) kugira ngo usaba yishyure. Kanda ishyura.
Abasaba dosiye bashobora guhitamo uburyo bashaka bwo kwishyura. Ku yandi makuru yerekeye uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kwishyura, usaba serivisi azakira ubundi butumwa bugufi na/cyangwa imeyili kugira ngo yemeze ubwishyu. Ibiro by'umwanditsi w'amoko y'ibihingwa namara kwemeza no gutangaza dosiye yiwe, azakira ubutumwa bumumenyesha gusaba icyemezo cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili. Usaba serivisi Naramuka atakiriye ubutumwa bugufi aho dosiye yiwe igeze mu gihe cy'iminsi 60 y'akazi nyuma yo kuyohereza, yavugisha cyangwa akajya ku biro bya RICA.