Iyi serivisi yemerera impunzi gusaba gusimbuza urwandiko rw'inzira rw'impunzi rutangwa na leta. Impamvu zo kuyisimbuza zirimo kuba yaratakaye, yaribwe, yarangiritse cyangwa gukosoza. Iyi serivisi itangwa ku kigo gikuru gishinzwe abinjira n'abasohoka (DGIE).
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 2, na ho igiciro cyayo ni 30,000 FRW.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite nomero y'igihamya cyo kwiyandikisha gitangwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR)
Indangamuntu y'impunzi ku bakuze
Kopi y'urwandiko rw'inzira ruheruka rusimbuzwa.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Imigereka itagomba kubura
Kopi y'igihamya cyo kwiyandikisha
Ifoto ngufi
Umukono
Icyemezo cy'ishyingiranwa cy'ababyeyi cyangwa ikindi gihamya icyo ari cyo cyose cy'ishyingiranwa
Icyemezo cy'amavuko cy'umwana
Icyemezo cy'umubyeyi wapfuye
Icyemezo cyo kurera umwana byemewe n'amategeko
Kopi y'ikarita iranga urera umwana
Kopi y'umwanzuro w'urukiko w'ubutane bw'ababyeyi
Icyemezo cyo kuba nyina ari ingaragu
Icyemezo cyo kwemera umwana
Imigereka itari itegeko
Kopi y'ikarita y'impunzi igifite agaciro
Kopi y'ikarita y'impunzi ya nyina
Kopi y'ikarita ndangamuntu y'umubyeyi uriho
Icyemezo cyo kwiyandikisha cy'impunzi
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba gusimbuza urwandiko rw'inzira rwe rw'impunzi:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Munsi y'ahanditse Abinjira n'Abasohoka, kanda ahanditse “Gusaba urwandiko rw'inzira rw'impunzi”.
Hitamo ''Gusimbuza urwandiko rw'inzira rw'impunzi'' ku rutonde rw'amahitamo.
Maze ukande kuri Saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba uko bisabwa.
Shyiramo amakuru y'urugendo y'usaba, nk'igihugu azajyamo n'impamvu z'urugendo.
Icyitonderwa: Usaba namara kwemeza ko aba mu nkambi y'impunzi, ahantu ho gufatira urwo rwandiko hazahita hagirwa kuri iyo nkambi.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.
Genzura niba amakuru y'usaba ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa kode yo kwishyuriraho (88....) kugira ngo wishyure, kanda kuri ishyura.
Abasaba bashobora guhitamo uburyo bifuza bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo gusaba no kwishyura neza biciye ku IremboGov, usaba yakira ubutumwa bw'igisubizo buturuka ku kigo gikuru gishinzwe abinjira n'abasohoka bamumenyesha igihe cyo gufata ibipimo ndangamiterere, byaba ku kigo gikuru gishinzwe abinjira n'abasohoka cyangwa ku biro by'akarere.