Iyi serivisi yemerera impunzi gusaba urwandiko rw'inzira rutangwa na leta. Iyi serivisi itangwa ikigo gikuru gishinzwe abinjira n'abasohoka (DGIE).
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 2, na ho igiciro cyayo ni 20,000 FRW.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite nomero y'igihamya cyo kwiyandikisha gitangwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR)
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Imigereka itagomba kubura
Kopi y'igihamya cyo kwiyandikisha
Ifoto ngufi
Umukono
Icyemezo cy'ishyingiranwa cy'ababyeyi cyangwa ikindi gihamya icyo ari cyo cyose cy'ishyingiranwa
Icyemezo cy'amavuko cy'umwana
Icyemezo cy'umubyeyi wapfuye
Inyandiko yo kurera umwana
Kopi y'ikarita iranga urera umwana
Icyemezo cy'ubutane
Icyangombwa cya nyina cyo kuba ingaragu
Inyandiko yo kwemera umwana
Imigereka itari itegeko
Kopi y'ikarita y'impunzi igifite agaciro
Kopi y'ikarita y'impunzi ya nyina
Kopi y'ikarita ndangamuntu y'umubyeyi uriho
Icyemezo cyo kwiyandikisha cy'impunzi
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gufasha usaba urwandiko rw'inzira rw'impunzi bwa mbere:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Munsi y'ahanditse Abinjira n'Abasohoka, kanda ahanditse “Gusaba urwandiko rw'inzira rw'impunzi”.
Hitamo '' Gusaba urwandiko rw'inzira rw'impunzi bwa mbere''.
Kanda kuri Saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba uko bisabwa.
Shyiramo amakuru y'urugendo, nk'igihugu ajyamo n'impanvu y'urugendo.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.
Genzura niba amakuru y'usaba ari ukuri , ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Hazahita hagaragara nomero yo kwishyuriraho (88....) kugira ngo usaba yishyure. Kanda ishyura.
Abasaba bashobora guhitamo uburyo bifuza bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo gusaba no kwishyura neza biciye ku rubuga IremboGov, usaba yakira ubutumwa buturutse ku kigo gikuru gishinzwe abinjira n'abasohoka bumumenyesha igihe cyo gufata ibipimo ndangamiterere byaba ku biro b’ikigo gikuru gishinzwe abinjira n'abasohoka cyangwa ku biro by'akarere