Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yasaba Guhindura uhagarariye ubutaka.

Iyi serivisi yemerera ba nyir'ubutaka guhindura uhagarariye abandi kucyangombwa cyubutaka. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu cy'ubutaka (NLA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 13, kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa:

  • Usaba serivisi agomba kugira aderesi imeyili cyangwa nimero ya telefone bikora neza.

  • Ibyangombwa by'indangamuntu byemewe by'uwari usanzwe uhagarariye n'uw'umushya.

Imigereka isabwa

  • Indi nyandiko ishimangira

Imigereka itagomba kubura

  • Kopi ya pasiporo y'uhagarariye ubutaka mushya


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba Guhindura uhagarariye ubutaka.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Munsi y'ahanditse"Ubutaka", kanda ku “Gukosoza amakuru mu gitabo cy'inyandiko z'ubutaka”.


  1. Hitamo "Guhindura uguhagarariye ubutaka" ku rutonde rw'amahitamo.


  1. Kanda ''Saba''.


  1. Ongeraho amakuru y’usaba nay’ubutaka birimo ubwoko bw’icyangobwa, nomero ya telephone na imeyeli hamwe na UPI y’ubutaka.

  1. Shyiramo amakuru y’uhagarariye ubutaka mushya birimo Icyangobwa hamwe na Aderesi yiwe.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu ngano zikwiriye zayo, hanyuma ukande "Ibikurikira."



  1. Genzura ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo usaba abashe gukurikirana aho dosiye igeze.


Icyitonderwa:

  • Ikigo cy'igihugu cy'ubutaka nikimara kwakira no kwemeza dosiye yawe, uzabimenyeshwa kugira ngo umanure icyangombwa cyawe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kivuguruye.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.