Iyi serivisi yemeza ububasha bwokwemerera ibyangombwa bijyanye n'amategeko cyangwa imari, byasabwe cyane cyane nimiryango y'abagororwa. Yemerera abantu babiherewe uburenganzira gukora mu izina ry'umugororwa mubijyanye n'amategeko n'ubukungu. Iyi serivisi itangwa n'urwego rw'u Rwanda rushinzwe igorora (RCS).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 kandi ikiguzi cya serivisi ni 500 Rwf.
Ibisabwa
Abanyarwanda n'abanyamahanga bemerewe gusaba iyi serivisi.
Imigereka isabwa
Icyemezo cya nyiri ubwite
Inyandiko za konti za banki
Icyemezo cy'amavuko y'umwana
Amasezerano yo kwita ku mwana yemejwe n'urukiko
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya ku cyiciro cy' "Ubutabera"; kanda “Guha agaciro inyandiko z'iheshabubasha"
Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye.
Uzuza amakuru y'imfungwa (hitamo umuturage).
Shyiramo amakuru y'umuhagarariye nk'uko bisabwa.
Uzuza amakuru y'umutungo, guha agaciro n'impamvu maze ukande kuri ibikurikira.
Reba neza ko ayo makuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba serivisi, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usabye serivisi abashe kwishyura; Kanda kuri Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitoderwa:
Iyo umuyobozi w'ikigo yakiriye kandi akemeza dosiye y’uwasabye serivisi, ahabwa icyemezo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa akakivana ku rubuga rw'IremboGov.