Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yafasha usaba Guha agaciro inyandiko z'iheshabubasha.

Iyi serivisi yemeza ububasha bwokwemerera ibyangombwa bijyanye n'amategeko cyangwa imari, byasabwe cyane cyane nimiryango y'abagororwa. Yemerera abantu babiherewe uburenganzira gukora mu izina ry'umugororwa mubijyanye n'amategeko n'ubukungu. Iyi serivisi itangwa n'urwego rw'u Rwanda rushinzwe igorora (RCS).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi   kandi ikiguzi cya serivisi ni 500 Rwf.

Ibisabwa

  • Abanyarwanda n'abanyamahanga bemerewe gusaba iyi serivisi.

Imigereka isabwa

  • Icyemezo cya nyiri ubwite

  • Inyandiko za konti za banki

  • Icyemezo cy'amavuko y'umwana

  • Amasezerano yo kwita ku mwana yemejwe n'urukiko



Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya ku cyiciro cy' "Ubutabera"; kanda “Guha agaciro inyandiko z'iheshabubasha"


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye. 


  1. Uzuza amakuru y'imfungwa (hitamo umuturage). 



  1. Shyiramo amakuru y'umuhagarariye nk'uko bisabwa.



  1. Uzuza amakuru y'umutungo, guha agaciro n'impamvu maze ukande kuri ibikurikira


  1. Reba neza ko ayo makuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba serivisi, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza."

  2. Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usabye serivisi abashe kwishyura; Kanda kuri Ishyura

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.


Icyitoderwa:

  • Iyo umuyobozi w'ikigo yakiriye kandi akemeza dosiye y’uwasabye serivisi, ahabwa icyemezo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa akakivana ku rubuga rw'IremboGov.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.