Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Inyandiko y'urubanza rwaciwe n'Urukiko Gacaca.

Iyi serivisi ifasha mu gusaba inyandiko zifitanye isano n'imanza za Gacaca ku mpanvu zijyanye n'imitungo yasahuwe, yasenywe cyangwa yangijwe.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30 kandi igiciro cya serivisi kirahinduka.


Ibisabwa:

  • Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'u Rwanda, indangamuntu y'impunzi, indangamuntu y'abanyamahanga, cyangwa pasiporo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.


Indi migereka yasabwa:

  • Amasezerano n’uwo ahagarariye

  • Kopi ya pasiporo

  • Imigereka y'ubushake

  • Inyandiko zisobanura


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe kwimura amatungo.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y’icyiciro cya “Ubutabera” maze ukande “Gusaba Inyandiko y'urubanza rwaciwe n'Urukiko Gacaca”


  1. Kanda “Saba”.


  1. Shyiramo amakuru y’uwusaba mu gice cy’inyandiko, harimo ubwoko bw’uwusaba (Umuntu, Umwavoka cyangwa Umukozi w’Urukiko). Komeza wandike amakuru ajyanye n’icyemezo, impamvu y’ukwiyambaza, n’amakuru yo gusubiza.

  2.  Ongeraho aderesi y’uwusaba.


  1. Muri iki gice gikurikira, shyiramo amakuru n’aderese y’urega n’uregwa.


  1. Shyiramo ibisobanuro by’urubanza harimo itariki y’urubanza n’aho urubanza rwaciriwe.


  1. Shyiramo imigereka ikwiye n'izindi nyandiko zisabwa hanyuma ukande kuri “Ibikurikira”.


  1. Reba neza ko amakuru y'usaba ari nyayo, shyiramo numero ya telefoni cyangwa imeyili yabo hanyuma ukande “Ohereza”.

  2. Usaba serivisi azahabwa numero ya dosiye kujyirango abashe gukurikirana aho dosiye yiwe ijyeze.

  3. Nyuma yo kohereza, dosiye y'usaba izakirwa n'Umukozi wa MINUBUMWE. Bazahabwa email cyangwa SMS ibamenyesha impinduka zose mu rwego rwa dosiye yabo.

  4. Nyuma y'uko dosiye imaze kwemezwa bazakoresha umubare wo kwishyura kujyirango bishyurire serivisi.

  5. Nyuma yo kwishyura, uzaba ubasha kumanura inyandiko zawe.







I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.