Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yafasha umukoresha gusaba kwemeza ko umuntu ari imfubyi.

Iyi serivisi iha abaturage uburyo bw'igenzura ryemewe cyangwa kwemeza ku mugaragaro imiterere y'ubupfubyi. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC).

Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni umunsi 1, kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa:

  • Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'inyarwanda cyangwa indangamuntu y'umwana ku muntu utujuje imyaka y'ubukure.

  • Icyemezo cy'uwapfuye cyangwa inyandiko y'umwanzuro w'urukiko ku mubyeyi (ababyeyi) wapfuye bigomba kuba bihari.

  • Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na/cyangwa nomero ya telefoni bikora kugira babashe kwakira ubutumwa bubamenyesha.


Kurikiza aya mabwiriza kugira ngo umenye uko wafasha usabye kwemeza ko Umuntu ari imfubyi.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya Munsi ya serivisi z' “Umuryango”, hitamo “Kwemeza ko umuntu ari imfubyi”.


  1. Kanda kuri ''Saba'' kugira ngo utangire gusaba.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba (hitamo ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere; Indangamuntu cyangwa Indangamuntu y'umwana. Tanga amakuru y’usaba yihariye arimo nk'amazina, itariki y'amavuko, nomero ya telefoni, n'ibindi. 


  1. Uzuzamo amakuru y’umubyeyi wapfuye arimo Ubwenegihugu, Itariki y'urupfu n'impamvu y'urupfu. Niba umukoresha ashaka kongeramo undi mubyeyi wapfuye kanda "yego" hanyuma wuzuze amakuru yatanzwe kugirango akomeze.


  1. Shyiramo ibiro by'aho dosiye izatunganyirizwa 


  1. Omekaho icyemezo cy'uwapfuye cyangwa umwanzuro w'urukiko nk'inyandiko zisabwa maze ukande “Ibikurikira”.


  1. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande “Ohereza”

Nyuma yo kohereza dosiye y’usaba ndetse n'inyandiko zisabwa, usaba serivisi azabona ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bibyemeza.

Abashinzwe gutunganya dosiye nibamara kuyemeza, umukoresha azahabwa icyemezo cyiwe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ashobora kumanura icyemezo cy'imfubyi ku rubuga IremboGov.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.