Iyi serivisi iha abaturage uburyo bw'igenzura ryemewe cyangwa kwemeza ku mugaragaro imiterere y'ubupfubyi.Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC).
Dore ibibazo bikunze kubazwa n'aba Ajenti ku birebana n'uburenganzira bw'abana batagira ababyeyi.
Ese iyi serivisi irishyuzwa?
Oya, iyi serivisi nago yishyuzwa.
Bitwara igihe kingana ute kugira ngo icyangombwa cyiyi serivisi kiboneke?
Igihe cyo kuyikurikirana ni umunsi 1.
Ni ibihe byangombwa usaba serivisi agomba gutanga kugira ngo umufashe kumusabira serivisi.
Usaba serivisi agomba gutanga icyemezo cy’urupfu rw’umubyeyi wapfuye cyangwa icyemezo cy’inkiko.
Ni nde wemerewe gusaba icyemezo cy’ubupfubyi?
Abanyarwanda bafite indangamuntu (ku bakuru) cyangwa indangamuntu y’umwana (ku bana).Nigute usaba ashobora kubona icyemezo cyemejwe?
Uwasabye azahabwa icyemezo mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri email ye cyangwa agishishure (download) kuri platform ya Irembo.