Serivisi yo gutanga umubare uranga igitabo mpuzamahanga (ISBN) ifasha ukoresha urubuga kubona nomero ya ISBN iranga ibitabo cyangwa ibindi bicuruzwa bimeze nk'ibitabo byasohokeye mu Rwanda. ISBN ni umubare w'imibarwa 13 iranga mu buryo bwihariye igitabo cy'ukoresha urubuga cyasohotse. Itangwa n'Inteko y'umuco (RCHA) nyuma y'uko umwajenti yohereje dosiye ye kandi ikaba yujuje ibisabwa byose.
Ibibazo bikurikira ni ibikunze kubazwa mu gihe cyo gusaba umubare uranga igitabo mpuzamahanga (ISBN).
Ese hari igiciro cyo kubona ISBN?
Igiciro giterwa n'umubare wose w'imitwe.
Bifata igihe kingana iki gutunganya serivisi yo gusaba ISBN?
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 5 kuva ku munsi yoherejweho.
Nomero yo kwishyuriraho ita agaciro nyuma y'igihe kingana iki?
Nomero yo kwishyuriraho ita agaciro nyuma y'amasaha 48.
Ni iyihe migereka ikenerwa n'usaba igihe asaba ISBN?
Imigereka isabwa ni:
Igisobanuro cy'ibitabo cyangwa amakarita ndangahantu (manura inyandikorugero).
Na ho imigereka itagomba kubura ni:
Kopi ya pasiporo (niba usaba akoresha pasiporo nk'icyangombwa kimuranga),
Icyemezo cyo kwiyandikisha gitangwa na RGB (niba usaba nk'ikigo).
Ni nde utanga ISBN mu Rwanda?
Inteko y'umuco (RCHA) itanga imibare ya ISBN ku bayisaba nyuma y'uko umwajenti yohereje dosiye kandi yujuje ibisabwa byose.