Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba umubare uranga igitabo mpuzamahanga (ISBN).

Nomero ya ISBN itangwa n'inteko y'umuco (RCHA) nyuma yo kohereza dosiye iyisaba n'ibisabwa byose. Nomero y'igitabo cyo ku rwego mpuzamahanga (ISBN) ni umubare ugizwe n'imibarwa 13 mu buryo bwihariye uranga igitabo n'ibindi bicuruzwa bisa n'ibitabo bitangarizwa mu Rwanda.

Igihe cyo gutunganya dosiye yo gusaba guhabwa ISBN ni iminsi 5 y'akazi. Igiciro giterwa n'umubare wose w'imitwe.


Imigereka isabwa

  • Igisobanuro cy'ibitabo cyangwa amakarita mu gusaba ISBN (manura inyandikorugero)

  • Kopi ya pasiporo (niba usaba akoresha pasiporo nk'icyangombwa kimuranga)

  • Icyemezo cy'iyandikwa cya RGB (niba bari gusaba nk'ikigo)


Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uko wafasha usaba umubare uranga igitabo mpuzamahanga (ISBN) 


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya mu cyiciro cyanditseho "Gutangaza ibitabo n'amasomero". Kanda kuri "Gutanga ISBN."

  1. Kanda kuri "Saba" kugira ngo utangire ubusabe bushya.


  1. Andika imyirondoro z’'uwasabye, nk'ubwoko bw'icyangombwa kimuranga. Niba akoresha pasiporo, tanga amakuru ari kuri pasiporo. Niba ari umuturage w'u Rwanda, amakuru yiwe bwite yo mu bubiko bw'indangamuntu azahita yiyuzuzamo nushyiramo nomero y'indangamuntu yiwe.



    7. Tanga amakuru y'inzu yatangaje igitabo cy’usaba, ikigo cyangwa ishyirahamwe, nk'izina, nomero y'iyandikwa (niba ari ngombwa) na TIN (ku masosiyete).


    8. Hitamo aho usaba serivisi akorera, harimo igihugu, intara, nomero ya telefoni na imeyili. Shyiramo umubare w'imitwe w'ibitabo ashaka gusabira ISBN n'impamvu yo kuyisaba.

    9. Manura inyandikorugero isabwa kugira ngo usaba serivisi asobanure ibitabo cyangwa amakarita yiwe, uyuzuze, hanyuma uyishyireho n'indi migereka yose isabwa, nka kopi ya pasiporo cyangwa icyemezo cyo kwiyandikisha gitangwa na RGB, bitewe n'icyiciro cy'uwasabye.


Kanda mu kadirishya wemeze ko usaba serivisi azaha RCHA kopi ebyiri za buri gitabo cyangwa ikarita mu gihe cy'ibyumweru bitatu nyuma yo gusohoka kwa ISBN, hanyuma ukande Ibikurikira.


    10. Ongera usuzume paji y'incamake, andika imeyili yawe, maze ukande kuri "Ohereza"

    11. Uzakira nomero ya dosiye yawe (urugero, B2......) kugira ngo umenye aho ubusabe bwawe bugeze.


Abashinzwe gutunganya dosiye bakimara kubwakira, uzabona nomero yo kwishyuriraho. Nyuma yo kwishyura neza no kwemeza dosiye yawe, uzabona imeyili ikumenyesha ISBN yawe.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.