Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu - MINUBUMWE yashyizeho serivisi yemerera abanyarwanda n'abanyamahanga gusura inzibutso za jenoside hirya no hino mu gihugu. Iyi serivisi igamije guha abantu amahirwe yo kumenya no guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 binyuze ku IremboGov.
Icyitonderwa:
Inzibutso zose ntabwo ariko ziboneka ku rubuga.
Ibi bikurikira ni bimwe mu bibazo abajenti bakunze kubaza iyo basaba dosiye yo gusura inzibutso za jenoside.
Ese hari ikiguzi bisaba ku gusura inzibutso za jenoside?
Oya, iyi serivisi ntiyishyuzwa.
Ese usaba dosiye ashobora gusura inzibutso za jenoside nyinshi akoresheje dosiye imwe?
Oya, ugomba gutanga dosiye yihariye kuri buri rwibutso usaba yifuza gusura.
Ni igihe kingana iki ngomba gusabira usaba gusura inzibutso mbere?
Ugomba gusaba nibura iminsi 2 mbere y'umunsi usaba dosiye yifuzaho gusura urwibutso.
Ni ayahe masaha yemewe yo gusura inzibutso?
Amasaha yo gusura inzibutso za jenoside ni ukuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi z'umugoroba buri munsi.
Gutunganya iyi serivisi bitwara igihe kingana iki?
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 2.
Ni ubuhe bwoko bw'ibyangombwa byemewe kuri iyi serivisi?
Ku baturage b'u Rwanda, basabwa indangamuntu ikora.
Abanyamahanga batuye mu Rwanda basabwa indangamuntu z'inyamahanga.
Abaturage ba Afurika y'iburasirazuba cyangwa ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) basabwa pasiporo ikora.