Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba Gusura Inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Iyi serivisi ifunguriwe abanyarwanda n'abanyamahanga, ikaba ibashoboza gusura inzibutso za jenoside no kumenya byinshi byisumbuyeho kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni umunsi 2,  kandi serivisi itangwa ku buntu. 


ICYITONDERWA:

  1. Amasaha yo Gusura Inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi ni kuva 9AM kugeza 4PM buri munsi.

  2. Impamvu zo gusura inzibutso za jenoside ni "Kwibuka" no "Kwiga amateka", hamagara MINUBUMWE kuri Toll kubuntu: 9125 cyangwa ukoresheje imeyili: info@minubumwe.gov.rw niba ufite izindi mpamvu zitari izo.


Ibisabwa


  • Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).  

  • Niba usaba nk'itsinda, uzakenera urutonde rw'abagize itsinda (inyandikorugero yatanzwe mu gihe cyo gusaba).

  • Iyi serivisi ihabwa abaturage b'u Rwanda n'abanyamahanga.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe usaba gusura Inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi.



  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya Munsi ya "Gusura Ingoro Ndangamurage, Imva Z'intwari , N'inzibutso", kanda "Gusura Inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi".


  1. Kanda "Saba."


  1. Manura inyandikorugero y’urutonde rw’ abagize itsinda. Uzuza inyandikarugero maze uyomeke kuri iyi dosiye.

 

  1. Andika amakuru y'usaba. Hitamo Urwibutso usaba yifuza gusura hamwe n’icyiciro cy'usura n’ibindi. Kanda Ibikurikira.


  1. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  2. Usaba arahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.

Umuyobozi wa site bifuza gusura namara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azabona ubutumwa bugufi cyangwa imeyili yemeza uruzinduko rwiwe. 




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.