Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda baba mu mahanga gusaba gukosorerwa indangamuntu yabo. Serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30 kandi igiciro ni 1500 Rwf.
Ibisabwa:
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu nyarwanda.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Imigereka isabwa:
Kopi ya pasiporo ikora
Icyemezo cy'uruhushya rwa polisi
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe usabye iyi serivisi:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'Irangamimerere, kanda kuri Gusimbuza indangamuntu yatakaye.
Hitamo “Gusimbuza Indangamuntu ku banyarwanda baba mu mahanga”.
Kanda kuri Saba.
Shyiramo amakuru asabwa y'Usaba (nomero ya telefoni, ibiro bizatunganya dosiye)
Shyiramo ibyangombwa bikenewe. (Imigereka isabwa izatandukana bitewe n'impamvu yatoranyijwe.) hanyuma ukande Ibikurikira.
Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri Ohereza.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kuyohereza, dosiye y’usaba serivisi, izatunganywa n'ibiro bya ambasade byatoranyijwe hamwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA). Usaba azabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yiwe.
Dosiye nimara kwemezwa, usaba azahabwa nomero yo kwishyuriraho azakoresha kugira ngo yishyure serivisi.
Indangamuntu y’usaba nimara gukorwa. Azahamagarwa na ambasade y'u Rwanda kugira ngo ategure uburyo bwo kohereza cyangwa gufata indangamuntu yiwe.