Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yafasha umukoresha gusaba Gusura Igicumbi cy'Intwari z'Igihugu.

Iyi serivisi igenewe Abanyarwanda n'abanyamahanga, ibemerera gusura Igicumbi cy'Intwari z'Igihugu. Itanga amahirwe yo kumenya byinshi kubijyanye n'indangagaciro z'ubutwari by'abaturage b'u Rwanda cyangwa abanyamahanga bakoze itandukaniro binyuze mu bikorwa by'ubutwari, n'ibindi bintu by'umurava, bituma baba nk'ingero z'icyitegererezo.


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni umunsi 1, kandi serivisi itangwa ku buntu. 


ICYITONDERWA: Igihe cyo gusura ni kuwa mbere kugeza ku cyumweru kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n'imwe za nimugoroba.


Ibisabwa

  • Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).  

  • Niba usabira itsinda, uzakenera urutonde rw'abagize itsinda (inyandikorugero yatanzwe mu gihe cyo gusaba).

  • Iyi serivisi ihabwa abaturage b'u Rwanda n'abanyamahanga.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe gusabira umukoresha gusura Imva z''Intwari z'Igihugu.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya Munsi ya "Gusura Ingoro Ndangamurage, Imva Z'intwari , N'inzibutso", kanda "Gusura Igicumbi cy'Intwari z'Igihugu".


  1. Kanda "Saba".


  1. Andika Umwirondoro w’ubusabe. Hitamo ahantu ho gusura, isaha wifuza gusurira igicumbi, amasaha ushaka ko rumara hamwe nururimi.

  2. Hitamo Niba usaba nk’ Umuntu ku giti cye cyangwa nk’ Itsinda. Maze ukande “Ibikurikira”.


  1. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande “Ohereza”. 

  2. Usaba serivisi arahabwa Nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo abashe kugenzure aho dosiye yiwe aho igeze.

Umuyobozi wa site usaba servisi yifuza gusura namara kwakira no kwemeza dosiye yiwe, azabona ubutumwa bugufi cyangwa imeyili yemeza uruzinduko rwiwe. 




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.