Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba Ubwishingizi bw’ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi.

Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo by'ubucuruzi kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) ku miryango myinshi icyarimwe. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB). 


Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 kandi igiciro giterwa n' umubare w'imiryango uri gusabira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Ibisabwa:

  • Nomero y'indangamuntu igihe usabira umuntu ku giti cye.

  • Nomero iranga ubucuruzi (TIN) niba usabira ikigo cy'ubucuruzi.

  • Urutonde rwa nomero zose z'indangamuntu z'abakuru b'imiryango.

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye kugira ngo umenye uko wafasha uwifuza gusaba serivisi y’ubwishingizi bw’ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.



  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Ujye munsi y'ahanditse ''Ubuzima,'' ukande kuri Kwishyura Mituweli.


  1. Hitamo ''Ubwishingizi bw'ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi'' ku rutonde rumanuka hasi.


  1. Kanda kuri Saba.



  1. Hitamo niba usabira umuntu ku giti cye cyangwa Sosiyete.


  1. Niba usabira ikigo cy'ubucuruzi, shyiramo TIN y'ikigo cy'ubucuruzi.


  1. Niba usabira umuntu ku giti cye, shyiramo nomero y'indangamuntu yiwe maze wongere ugenzure ko amakuru washyizemo ari ukuri.


  1. Komeza ushyiremo amakuru y'umuryango. Arko mbere na mbere, manura inyandikorugero y'ibyangombwa by'umuryango maze wuzuzemo imyirondoro y'umuryango (Umubare ntarengwa w'imiryango ni 1,000). Uzongeraho iyi nyandiko nk'umugereka.



Icyitonderwa:

  • Genzura ko ufiteho umwanya uhagije ku gikoresho cyawe cy'ikoranabuhanga kugira ngo umanure inyandikorugero.

  • Genzura neza ko ufite ihuzanzira ryiza rya murandasi.


  1. Hitamo umwaka w'imari maze womekeho inyandiko y' amakuru y'umuryango.



Icyitonderwa:

  • Indangamuntu izo ari zo zose zitari zo zizakurwa muri dosiye nuramuka ukomeje udakosoye inyandiko yawe.
  1. Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili.

  2. Kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza''.

Sisitemu nimara kugenzura indangamuntu no kubara igiteranyo cy'amafaranga, uzaba ushobora kumanura raporo. Indangamuntu niziramuka zibonetse, kanda ''Ishyura'', maze wemererwe gukomeza wishyure. Mu gihe nta ndangamuntu ziri zo zibonetse, ongera ugenzure neza inyandiko washyizemo. 

Nomero ya dosiye izahita igaragara kugira ngo usaba serivisi abashe kuyikurikirana, hanyuma andi makuru agezweho azayohererezwa mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili.







I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.