Iyi serivisi ni ugusaba amasuzuma yo muri laboratwari n'ayo mu murima kugira ngo abakiriya babashe kwishyura amasuzuma yabo no gukomeza igerageza.Iyi serivisi igenewe abantu ku giti cyabo, amasosiyete yigenga n'ibigo bya leta bishaka gupima ibikoresho bikoreshwa mu mishinga y'ibikorwa remezo.
Igihe cyo gutunganya ni umunsi 1, kandi igiciro giterwa nicyiciro cyibizamini hamwe nibipimo.
Ibisabwa
Gusabira umuntu ku giti cye, azasabwa nomero y'indangamuntu ifite agaciro.
Gusabira ikigo cy'ubucuruzi cyigenga, azasabwa izina ry'ikigo cy'ubucuruzi.
Gusabira ikigo cya leta, azasabwa izina ry'ikigo.
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uko wafasha usabye serivisi y'amasuzuma yo muri laboratwari n'ayo mu mirima.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye mu cyiciro cya ''Ibikorwa Remezo N'ibidukikije'' hanyuma uhitemo “Gusaba amasuzuma yo muri laboratwari n'ayo mu mirima''.
Kanda ''Saba'' kugira ngo utangire dosiye.
Andika amakuru y’usaba. Hitamo icyiciro cy'usaba (umuntu ku giti cye, ikigo cy'ubucuruzi cyigenga, cyangwa ikigo cya leta) maze utange amakuru asabwa yandi.
Hitamo icyiciro cy’urugero fatizo, hitamo igenamiterere, ushyiremo ingano, maze usubiremo igiciro cyabazwe.
Genzura ko amakuru y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri “Ohereza”.
Uzahita ubona nomero yaho usaba serivisi yakwishyuriraho (88...) kugira ngo abashe kwishyure. Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Usaba serivisi namara kwishyura neza, azaba ushobora gukura inyemezwabwishyu ku IremboGov akoresheje nomero ya dosiye yawe cyangwa nomero yo kwishyuriraho.