Velkominn
Innskráning

Uko Wafasha Usaba Uruhushya Rwa Burundu rwo Gutwara Ibinyabiziga

Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda batsinze ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga gusaba uruhushya rwabo rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Iyi serivisi itangwa na Polisi y’u Rwanda (RNP).

Igihe cyo gutunganya iyi serivisi ni iminsi 14, kandi igiciro cyayo ni 50,000 Frw.

Ibisabwa Mbere yo Gusaba:

  • Abemerewe iyi serivisi bagomba kuba bafite imyaka 18 cyangwa irenga.

  • Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga kandi yarahawe kode yo kwiyandikisha.

  • Uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rumara imyaka 10, nyuma rukavugururwa.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga:




  1. Emeza ko amakuru y’usaba ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeri yiwe, ushyireho akamenyetso kemeza ku gasanduku ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande kuri  Ohereza.

  2. Hazahita haboneka nomero yo kwishyura ( itangirwa kuri 88…) kugira ngo usaba serivisi abashe kwishyura, hanyuma ukande ahanditse Kwishyura.

Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

ICYITONDERWA: 

  • Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa ubutumwa bwo kuri imeri bumumenyesha ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwamaze gutegurwa kandi rwiteguye gufatirwa ku biro bya Polisi Ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.