Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangije igenzura ry’imyotsi isohoka mu kinyabiziga, ryunganira isuzumwa risanzwe ry’imiterere y’imodoka rikorerwa ku bigo bigenzura ibijyanye na tekinike y’ibinyabiziga (Contrôle Technique).
Iyi serivisi ifasha ba nyir’ibinyabiziga:
Gusaba no kwishyura gahunda yo kugenzura imyotsi isohoka mu kinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) binyuze ku IremboGov.
- Kurinda ubuzima rusange: bigabanya imyuka yangiza ishobora gutera indwara z’ubuhumekero, umutima, cyangwa ubwonko.
- Guteza imbere igenzura rikwiye: bishishikariza gusuzumisha no gusana ikinyabiziga kenshi kugira ngo bigabanye imyuka yangiza.
- Gushyigikira impinduka zigamije kurengera ibidukikije: guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga zicunga neza lisansi n’izikoresha amashanyarazi.
- Icyemezo cya tekiniki: Ushobora gufasha usaba iyi serivisi gusa niba icyemezo cy’isuzuma rya tekiniki cyarangije igihe.
- Usaba agomba kuba yarasabye gahunda y’isuzuma rya tekiniki (kontorole). Kanda hano kugira ngo umufashe.
- Amande: yose y’umutekano wo mu muhanda agomba kuba yarishyuwe mbere yo gusaba.
- Inshuro isuzuma rikorwa:
- Ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo: rimwe mu mwaka
- Ibinyabiziga by’ubucuruzi: kabiri mu mwaka
- Icyitonderwa: Gusaba gahunda y’isuzuma rya tekiniki n’iry’imyuka icyarimwe bizafasha usaba kwirinda gusubira ku kigo inshuro nyinshi no guhabwa serivisi byihuse.
Ibinyabiziga byose bikorera mu Rwanda bisabwa gusaba iyi serivisi, uretse:
- Ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi 100%
- Ibinyabiziga mpuzamahanga bitazamara mu Rwanda hejuru y’amezi 3
Isuzuma ry’imyuka rizajya rikorwa ku bigo bisanzwe bigenzura ibijyanye na tekinike y’ibinyabiziga:
- Remera
- Rwamagana
- Huye
- Musanze
Gahunda yo kugenzura ikinyabiziga ahita ayihabwa ako kanya nyuma yo kwishyura.
Ubwoko bw’Ibinyabiziga | Igiciro (FRW) |
---|---|
Imodoka zifite imyanya ≤ 8 | 34,940 |
Imodoka zitwara abagenzi (imyanya ≥ 9) | 51,578 |
Imodoka itwara imizigo > 1.5 toni | 51,578 |
Ibindi binyabiziga bikoresha moteri | 49,914 |
Icyitonderwa:
- Niba ikinyabiziga gitsinzwe isuzuma rya mbere, isuzuma rya kabiri gisaba 50% by’igiciro gisanzwe, mu gihe gisabwe mu minsi 14.
- Usaba narenza iyo minsi, azasabwa kongera kwishyura igiciro cyose nk’isuzuma rya mbere.
- Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
- Shakisha serivisi yo “Gusaba Isuzuma ry’imyotsi y’ibinyabiziga” iri mu cyiciro cya “Ibikorwa Remezo n’Ibidukikije”, hanyuma uyikandeho.