Iyi serivisi yemerera abacuruzi bifuza kugurisha, cyangwa gukora imiti yica udukoko ikorwa mu binyabuzima mu Rwanda kwitabira igerageza ryo kureba ko ikora neza nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Ubucuruzi buhabwa icyemezo cyo kwandikisha igicuruzwa nyuma y'uko igerageza rigenze neza.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 487 kandi ikiguzi cya serivisi ni 10,000 FRW
Ibisabwa
Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa (7)
Kopi y'icyemezo cyo kwandikisha imiti yica udukoko igomba kwandikishwa mu gihugu cy'inkomoko cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose
Icyemezo cy'ubucuruzi gitangwa na RDB
Impamyabumenyi n'amasezerano y'akazi y'aba tekinisiye
Icyemezo cy'isesengura ry'igicuruzwa
Koporora dosiye ya tekiniki ukurikije ibisobanuro birambuye bikora kandi byateganijwe ku bicuruzwa.
Ikirango cyateguwe k' igicuruzwa hakurikijwe amabwiriza agenga imikorerwe y' ibirango
Ikarita y'umutekano w'ibikoresho by' ifumbire.
Icyemezo cy' ubugenzuzi bwakozwe mu bihebwe 5 bishize
Kopi y'urwandiko rw'inzira
Icyemezo cy'iyandikwa gitangwa na RICA
Imigereka itangwa ku bushake (3)
Icyemezo cy'ipatenti y'umuti wica udukoko n'itariki izarangiriraho(niba bishoboka)
Ibaruwa itanga uruhushya iturutse ku ruganda (Mu gihe usaba atari nyir'igicuruzwa)
Ibizamini bya laboratuwari
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha abasabye iyi serivisi:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri “Kwandikisha inyubako yo gukoreramo.”
Hitamo “Kwandikisha imiti kinyabuzima”.
Maze ukande “Saba”.
Manura kandi usome inyandiko iri ku mugereka uri hasi aha, ukoreshe amakuru nk'amabwiriza ku migereka isabwa kuri buri cyiciro cy'imiti yica udukoko.
Uzuzamo amakuru y'usaba. Hitamo niba usaba ari we nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa.
Andikamo ibijyanye na dosiye harimo ubwoko bwa dosiye Amakuru ajyanye n’ubucuruzi hamwe n’Aderesi y’uruganda.
Andikamo Umwirondoro w'umukozi uba mu gihugu, Umwirondoro w'uwukora hamwe n’Umwirondoro w'uwemerewe kongera gupfunyika.
Shyiramo Ibijyanye n'umiti wica udukoko ukorwa mu binyabuzima.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye. Maze ukande “Ibikurikira”.
Icyitonderwa: Genzura neza niba dosiye washyizeho ziri mu miterere ya PDF kandi ziri mu ngano zujuje ibisabwa.
Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo usaba abashe kwishyura; Kanda Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye yawe, uzahabwa icyangombwa cyawe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ushobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.