Iyi nyandiko yerekana uko umu ejenti w’Irembo yafasha uwasabye icyangombwa gukuramo icyemezo cyangwa inyemezabwishyu mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga IremboGov.
Ibisabwa:
Agomba kuba ari muri konti y’umu ejenti w’Irembo.
Umu ejenti agomba kuba afite nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyura y’uwasabye serivisi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gukuramo icyemezo / inyemezabuguzi:
Gana urubuga Irembo: www.irembo.gov.rw winjire kuri konti yawe.
Shakisha ukoresheje nomero y’indangamuntu, nomero ya dosiye, cyangwa kode yo kwishyuriraho.
Kanda ahanditse "kuramo icyemezo" cyangwa "kuramo gitansi," bitewe n’icyo wifuza.
Hitamo ururimi wifuza kubonamo icyemezo cyawe cyangwa inyemezabwishyu hanyuma ukande gukuramo icyemezo / inyemezabuguzi.
Icyitonderwa:
Niba serivisi isaba guhitamo ururimi rw’icyemezo mu gihe cyo gusaba; icyemezo gishobora gukururwa gusa mu rurimi rwatoranijwe mu gihe usaba.
Menya ko amakuru agomba gutangwa ku bushake kandi bikavugwa mu ibanga.
Biroroshye!Ubu ushobora gukuramo icyangombwa cyangwa inyemeza bwishyu yawe y’ikoranabuhanga.